Connect with us

Breaking

Umukino w’u Rwanda na Senegal usubitswe bamaze kwishyushya kubera abakinnyi b’u Rwanda.

Umukino wagombaga guhuza Ikipe y’u Rwanda Niya Senegal mu bagore wasubitswe abakinnyi bamaze kwishyushya aho abakinnyi bamwe ngo barezwe kuba nta byangombwa.


Umukino wagombaga guhuza u Rwanda na Senegal mu gikombe cya afurika cy’abagore kiri kubera mu Rwanda wahagaritswe abakinnyi bamaze kwishyushya kubera ikibazo cya tekinike nkuko byatangajwe na komiseri w’uyu mukino wari witabiriwe n’abatari bake.


Amakuru akomeje kuvuga nuko hari bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bakomoka mu gihugu cya Brazil ngo barezwe n’amakipe ari mw’itsinda rimwe n’u Rwanda harimo Maroc na Senegal ngo kuko nta byangombwa byo gukina iyi mikino y’igikombe cya afurika kuko bakiniye ikipe ya Brazil aho bakomoka.


Umunya Kenya wagombaga kuyobora uyu mukino yavuze ko imbarutso yisubikwa ry’uyu mukino ari ikibazo cya tekinike ndetse anasaba Abafana bari aho ko bahita bataha byihuse ko igihe umukino uzabera bazabimenyeshwa arinako n’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda ribinyujije kuri Twitter ryahise risohora itangazo rivuga ko umukino wasubitswe bitabaturutseho kandi riri butangaze imyanzuro bidatinze.


U Rwanda muriyi mikino rwari rumaze gukina imikino ibiri yose ruyitsinda harimo n’umukino rwatsinze Morocco amaseti atatu ku busa arinabyo byatumye iyi kipe ijya kurega u Rwanda kind rukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa nubwo itegeko ry’abagomba gukina iyi mikino ritaramenyekana ngo Hamenyekanye imyanzuro yanyuma.

Senegal yishimiye icyemezo cyafashwe.
Abafana bari babukereye batashye batarebye umukino.
Ikipe y’u Rwanda yarezwemo bamwe mu bakinnyi badafite ibyangombwa.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking