Connect with us

Breaking

Umuraperi Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi.

Umuraperi nyarwanda, Tuyishimire Joshua wamamaye muri muzika nka Jay Polly yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu Bitaro bya Muhima.

Inkuru y’urupfu rw’uyu muraperi womoye ibikomere by’imitima ya benshi mu ndirimbo ze zari zirimo ubutumwa, yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Nzeri 2021.

Amakuru avuga ko uyu muraperi yaraye avanywe muri Gereza ya Mageragere mu ijoro ameze nabi, akajyanwa ku bitaro bya Muhima aho yahise yitaba Imana akimara kwakirwa.

Jay Polly wari ufite imyaka 33 aho yavutse tariki ya 5 Nyakanga 1988, yari afungiye Mageregere aho yari yarakatiwe iminsi 30 y’agateganyo ku cyaha yari akurikiranyweho cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, urubanza rwe rwagombaga gutangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 2 Ukuboza.

Jay Polly ari mu bahanzi bakundishije Hip Hop abanyarwanda.

Uyu muraperi umwe mu bashinze itsinda rya Tuff Gang, yakunzwe cyane n’Urubyiruko bitewe n’indirimbo ze zagaruriraga icyizere cyane abakuriye ku mihanda, hari nka ’Ibyo Ubona’, ’Akanyarirajisho’, ’Rusumbanzika’, ’Hishamunda’, ’Ndacyariho’ n’izindi.Yari afunzweKu wa 20 Gicurasi 2021 nibwo Jay Polly n’abo bareganwa bari bakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo gufungwa by’agateganyo, uyu muraperi n’abo bafunganywe bajuririye iki cyemezo ariko tariki ya 11 Kamena 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo ruza kubishimangira.

Tariki ya 24 Mata, polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo n’umuraperi Jay Polly barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, aho bari bari bakaba barahasanze umuti wongerera imbaraga abagabo mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina n’Urumogi.

Bafatiwe Kibagabaga bakoreye ibirori mu rugo rwa Jay Polly.Bakaba baragiye gukorerwa isuzuma basanga muri aba bantu 13, 4 muri bo(Jay Polly, Iyamuremye Clément, Shemusa Mutabonwa na Hatunga Fidèle) mu maraso yabo hagaragaramo ko harimo ibibyobwenge ku kigero cyo hejuru.Byatumye bahita bafungwa bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge cyane ko babasanganye n’urumugi.Ku wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi, bagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo baburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Murumuna wa Jay Polly, Iyamuremye Clément yavuze ko ari wari wazanye urwo rumogi mu rugo kwa Jay Polly, abandi bose bahakana ibyo baregwa.Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 20 Gicurasi nibwo hasomwe imyanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’aba basore batatu n’umukobwa umwe.

Bitewe n’uko icyaha bakoze gihanwa n’igifungo kigera ku myaka ibiri, kandi umuntu ukurikiranyweho icyo cyaha akurikiranwa afunze, hakiyongeraho ko basanze mu maraso yabo harimo ko bakoresha ibiyobyabwenge, umucamanza yavuze ko nta cyakwemeza ko uwo munsi batabikoresheje.Urukiko rwanzuye ko bagumya bafunzwe mu gihe cy’iminsi 30 mu gihe hagikusanywa ibindi bimenyetso. Icyemezo bajururiye ariko n’Urukiko Rwisumbuye ruza kugishimangira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Breaking