Connect with us

Sports

Volley ball: u Rwanda rwatsinzwe na Maroc amahirwe yo kugera muri kimwe cya kabiri arangiriraho

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo yananiwe kugera muri ½ cy’Igikombe cya Afurika muri Volleyball itsinzwe n’iya Maroc amaseti 3-0 (17-25, 23-25 na 25-17) mu mukino wa ¼ wabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa Gatandatu.

Nubwo umutoza w’u Rwanda, Paulo De Tarso Milagres, yari yakoze impinduka mu bakinnyi yari amaze iminsi abanza mu kibuga, akifashisha Ndamukunda Flavien, ntiyahiriwe n’iseti ya mbere yatsinzwe n’Abanya-Maroc ku manota 25-17.

Mu iseti ya kabiri, ikipe y’u Rwanda yari imbere n’amanota 8-5 mbere y’uko hafatwa akaruhuko gato mu gihe Abanya-Maroc bayoboye umukino nyuma yaho ndetse bigera aho bashyiramo ikinyuranyo cy’amanota abiri (13-11).

Akaruhuko kasabwe n’umutoza Paulo De Tarso Milagres, kahinduye byinshi, u Rwanda rwongera gusatira Maroc ndetse byashobokaga ko rutsinda iyi seti, ariko Murangwa Nelson atera hanze umupira wa serivisi yakoze, irangira ari 25-23.

Ikipe y’Igihugu byasaga n’ibyayangiye mu mpande zose haba muri serivisi no guhagarika imipira y’abakinnyi ba Maroc, yatsinzwe iseti ya gatatu ku manota 25-17, ibura amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro.

Muri ½ kizakinwa ku wa Mbere, Maroc izahura na Cameroun, yo yatsinze Nigeria amaseti 3-1 (25-19, 25-27, 25-19 na 25-20).

Undi mukino wa ½ uzahuza Misiri na Tunisia, ibihugu byombi by’Abarabu. Misiri yatsinze Uganda amaseti 3-1 (28-30, 25-18, 25-16 na 25-21) mu gihe Tunisia yasezereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iyitsinze amaseti 3-0 (25-22, 25-17 na 25-21).

Ejo ku Cyumweru, uzaba ari umunsi w’ikiruhuko. Ikipe y’u Rwanda izasubira mu kibuga ihura na Nigeria ku wa Mbere saa Munani mu guhatanira imyanya hagati y’uwa gatanu n’uwa munani mu gihe Uganda izahura na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo saa Kumi.

Iri rushanwa ry’abagabo rizasozwa ku wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2021 mu gihe iry’abagore rizitabirwa n’ibihugu icyenda birimo n’u Rwanda, rizatangira ejo ku Cyumweru tariki ya 12 Nzeri, rikazasozwa ku wa 20 Nzeri 2021.

Mu mikino yo guhatanira imyanya kuva kuri 9-16 yabereye muri Petit Stade i Remera, Kenya yatsinze Burkina Faso amaseti 3-0 (25-22, 25-13, 25-21) naho Niger itsinda Ethiopia amaseti 3-1 (25-23, 18-25, 25-20, 25-19).Abakinnyi b’u Rwanda baririmba Rwanda Nziza mbere yo guhura na MarocAbanya-Maroc baririmba indirimbo yubahiriza igihugu cyaboMaroc yageze muri ½ nyuma yo gutsinda u RwandaUmutoza w’u Rwanda, Paulo De Tarso Milagres, areba uko abakinnyi be bitwara mu kibugaNdamukunda Flavien yabanje mu kibuga nyuma yo kwitwara neza ku mukino wa UgandaMahoro Yvan agerageza gutanga umupira

Mutabazi Yves yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo gushotora abakinnyi ba MarocMurangwa Nelson akora serivisi

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports