Connect with us

Sports

Inkuru mbi cyane kuri Yannick, Rwatubyaye akomeje kwitwara neza, bamwe mu bakinnyi bakomoka mu Rwanda bakina hanze bitwaye gute?

Amwe mu makipe akinamo abanyarwanda hanze yarwo yitwaye neza mu mpera z’icyumweru gishize, ni mu gihe andi yatsinzwe, byari ibyishimo kuri Rwatubyaye watahukanye itsinzi ku isabukuru ye, ni mu gihe Yannick yayisoje agira ikibazo cy’imvune n’ikipe ye igatsindwa.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Georgia yari yakomeje bakina umunsi wa 31, FC Dila Gori ya Manzi Thierry yaraye itsinze Samugurali 2-0, ni umukino uyu myugariro w’umunyarwanda yari ku ntebe y’abasimbura iminota 90. Dinamo Batumi ifite amanota 64 niyo iyoboye shampiyona, Dila Gori ni iya 3 n’amanota 53.

Manzi yabanje ku ntebe yabasimbura

Shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Sweden yari yakomeje mu mpera z’icyumweru gishize bakina umunsi wa 25. Ku wa Kane w’icyumweru gishize, AFC Eskilstuna ya Rafael York yatsinze Gais 3-2, ni umukino Rafael York yinjiye mu kibuga ku munota wa 75 asimbura Götesson. Iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 31, Värnamo ya mbere ifite 50.

York yinjiye mu kibuga asimbuye

Ntabwo ku wa Gatandatu byagendekeye neza Yannick Mukunzi na Sanvikens IF kuko batsinzwe na Taby mu mukino w’umunsi wa 26 ibitego 3-1, ni umukino Yannick Mukunzi yavuye mu kibuga hakiri kare ku munota wa 19, ni nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 49, Brommapojkarna ya mbere ifite 65.

Yannick yagize imvune

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira, hari ku isabukuru ya myugariro w’umunyarwanda Rwatubyaye Abdul ukinira FC Shkupi muri Macedonia, ni umunsi yizihije neza kuko yafashije ikipe ye gutsinda Renova mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona 2-1. Iyi kipe ni nayo iyoboye urutonde n’amanota 26.

Rwatubyaye akomeje kwitwara neza

Mu cyiciro cya kabiri muri Norway, ejo hashize ku Cyumweru, umunyezamu Twizere Buhake Clement yari ku ntebe y’abasimbura ubwo ikipe ye yatsindwaga na Sogndal 2-0 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona. Iyi kipe iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 18, HamKam ya mbere ifite 56.

Bizimana Djihad nyuma yo gukiruka COVID-19, yari yabanje mu kibuga mu mukino w’umunsi wa 9 ikipe ye ya KMSK Deinze yanganyijemo na Lierse 2-2 ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize. Iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 12, Westerlo ya mbere ifite 23.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu, Ngwabije Bryan Clovis yari mu kibuga ikipe ye ya SC Lyon mu cyiciro cya kane mu Bufaransa inyagirwa na Chasselay 5-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona. SC Lyon iri ku mwanya wa 11 n’amanota 11, Grasse ya mbere ifite 20.

Mu cyiciro cya kabiri muri Portugal, CD Trofesne ya Mutsinzi Ange Jimmy yaraye itsinze Sporting Covilha 3-0 mu mukino w’umunsi wa 9 wa shampiyona. Ni umukino Mutsinzi Ange Jimmy atari no muri 18 bakoreshejwe. Iyi kipe iri ku mwanya wa 12 n’amanota 10, Rio Ave ya mbere ifite 18.

Nizeyimana Mirafa ntiyari muri 18 bakoreshejwe na Zanaco FC mu mukino wa Champions League baraye batsinzemo Al Merrikh 2-1 ariko bahita basezererwa ku giteranyo cy’ibitego 4-2 kuko umukino ubanza bari batsinzwe 3-0. Al Merrikh niyo yagiye mu matsinda Zanaco imanuka muri Confederations Cup.

FAR Rabat ya Imanishimwe Emmanuel Mangwende yaraye isezerewe muri CAF Confederations Cup na JS Kabylie nyuma yo kuyitsinda 2-1 mu mukino wo kwishyura, ni mu gihe mu mukino ubanza bari batsinzwe 1-0, yasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 3-1.

Simba SC yaraye itunguriwe Dar es Salaam isezererwa na Jwaneng Galaxy iyihatsindiye ibitego 3-1. Umukino ubanza Simba SC yari yatsindiye iyi kipe iwayo muri Batswana 2-0, umukino wo kwishyura waraye ubereye Dar es Salaam iyi kipe nayo yaje kuyitsinda 3-1 biba 3-3 mu mikino yombi, Jwaneng Galaxy yakomeje kubera yatsinze ibitego byinshi hanze. Ni umukino Meddie Kagere yinjiyemo ku munota 85 asimbuye John Bocco.

Muri Tanzania kandi shampiyona yari yakomeje, ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira, KMC ya Migi yanganyije na Namungo 1-1, ni umukino Migi yabanje ku ntebe y’abasimbura. Nyuma y’umunsi wa 4, iyi kipe iri ku mwanya wa 4 n’amanota 2, Polisi Tanzania ifite 9 niyo iyoboye.

Shampiyona ya Kenya bakinaga umunsi wa 4, Bandari ya Cassa Mbungo Andre yatsinze AFC Leopards 2-1 ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru. Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 9 inganya na Homeboyz na Nairobi City Stars z’iri imbere yayo.

Muri Kenya kandi, ku wa Gatanu Tusker yanyagiriwe mu Misiri na Zamalek muri Champions League 4-0 ihita inayisezerera mu irushanwa ku giteranyo cy’ibitego 5-0. Tusker ikaba yarahise imanuka muri Confederations Cup. Emery Mvuyekure ntabwo yakinnye uyu mukino.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports