Connect with us

Sports

Masoudi Djuma yavuze igihe Kwizera Olivier azazira mu myitozo.

Umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma yemeje ko Kwizera Olivier yamaze kumvikana na Rayon sport kuyikinira ndetse ko hasigaye ko buzuza ibisabwa gusa.

Hari hamaze iminsi hibazwa ikipe uyu munyezamu azakinira mu mwaka w’imikino wa 2021-22, hari nyuma y’uko Rayon Sports yavugaga ko uyu musore akiyifitiye amasezerano y’umwaka gusa we akabitera utwatsi avuga ko yasinye umwaka umwe kandi warangiye.

Mu minsi ishize uyu munyezamu yabwiye ibitangazamakuru ko ataramenya aho azerekeza cyane ko na Rayon Sports hari ibyo batari barimo guhuza gusa mu kiganiro n’umutoza wiyi kipe nyuma y’umukino yatsinzemo Bugesera yavuze ko Kwizera Olivier ari ku rutonde rw’abakinnyi bazakoresha hasigaye gusa ko ubuyobozi bwuzuza ibyo bumvikanye agatangira akazi..

Umutoza Masudi Djuma yagize Ati “Kwizera Olivier ari mu bakinnyi bacu twatanze tuzakoresha, hasigaye ko barangiza ibyo bumvikanye n’ubuyobozi. Nibarangiza ibyo barangiza azaza gutangira imyitozo n’abandi.”

Ntagihindutse umuzamu Kwizera Olivier azakinira Rayon Sport uyu mwaka w’imikino.

Kwizera Olivier mu mpeshyi ya 2020 Rayon Sports yamusinyishije umwaka umwe w’amasezerano ariko ngo hakaba harimo ingingo ivuga ko nurangira, aya masezerano azahita yiyongera bidasabye ibindi biganiro agahabwa nk’ibyo yahawe asinya bwa mbere(umushahara na recruitment) nubwo we yahakanaga ibyo avuga ko atigeze ahabwa kontaro kuva yasinya.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Sports