Connect with us

Entertainments

Ni ukuberiki Dorinema Queen yambuwe ikamba?

Dorinema Queen, yambuwe ikamba rya Miss Glamour Faces World yari yegukanye mu irushanwa rya Miss Global Beauty Rwanda 2021, azizwa kuba atarakurikije icyo irushanwa rimusaba.

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, Embrace Africa itegura Miss Global Beauty Rwanda 2021, nibwo yasohoye itangazo rivuga ko yafashe icyemezo cyo kwambura ikamba Dorinema Queen, kubera ko yitabiriye irindi rushanwa mu gihe agifite ikamba.

Embrace Africa yavuze ko hashingiwe ku mabwiriza y’iri rushanwa, igisonga cya mbere ari we uhita ufata iri kamba, akazaserukira u Rwanda mu irushanwa mpuzamahanga.

Abategura iri rushanwa kandi bahise batangaza ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere, ari we wahise uhabwa ikamba rya Miss Glamour faces world Rwanda 2021.

Ndekwe Paulette uhagarariye Embrace Africa mu Rwanda, yatangaje ko Dorinema Queen yari azi neza ko atemerewe kwitabira irindi rushanwa, mu gihe acyambaye ikamba.

Ati “Ubu se waba ufite inshingano runaka ahantu ukajya kwishyiraho izindi nkazo kandi amasezerano ufitanye naho ufite izo nshingano atararangira? Twarabibonye biradutungura kandi yari abizi ko bitemewe.”

Yavuze ko uyu mukobwa nawe yamenye icyo yazize ndetse akaba yemera amakosa ye.

Dorinema Queen yari ku rutonde rw’abakobwa 22 binjiye mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet mu irushanwa rya Miss Earth rigiye kuba hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mukobwa yari kuzaserukira u Rwanda mu irushanwa rizabera muri Vietnam, bivuze ko Uwase Honorine wabaye igisonga cya mbere ari we uzajyayo mu mwaka utaha.

N’abandi bakobwa bahatanye muri Miss Global Beauty Rwanda bazaserukira u Rwanda bakomeje kwitegura kujya guhagararira u Rwanda mu mpera z’uyu mwaka. Muri abo harimo Uwicyeza Gisagara Landrine watsindiye ikamba rya Miss Africa Golden, uzajya mu gihugu cya Turukiya mu Ugushyingo 2021, Irera Queen Isabelle watsindiye ikamba rya World Top Model uzajya guhagararira u Rwanda mu gihugu cy’Ubutariyani mu kwezi kwa mu Ukuboza 2021 na Murekatete Stella Matutina uzajya guhagararira u Rwanda mu gihugu cya Albaniya muri uku kwezi.

.Uyu mukobwa yambuwe ikamba mu gihe yiteguraga guhagararira u RwandaUwase Honorine niwe wahise ahabwa iri kamba

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

More in Entertainments