Connect with us

Breaking

Amafoto:Ange Kagame n’umugabo bari mu bihumbi byitabiriye igitaramo cya Adekunle Gold.

Ange Ingabire Kagame n’umugabo we Bertland Ndengeyingoma bitabiriye igitaramo cy’akataraboneka cy’umuhanzi Adekunle Gold ukomoka muri Nigeria aho yari agaragiwe na Gabiro Guitar ndetse na Kenny Sol.

Kuruyu wa gatanu taliki ya 5 hari hateganijwe igitaramo cyitwa Movember Fest cyari cyatumiwemo umuhanzi w’icyamamare mu muziki Adekunle Gold agaragiwe n’abahanzi nyarwanda barimo Gabiro Guitar ndetse na Kenny Sol aho icyatungurtanye ari umukobwa wa perezida wagaragaye yishimiye uyu muhanzi ubwo yari ku rubyiniro.

Saa tatu n’iminota 35 nibwo Adekunle yageze ku rubyiniro nyuma yaho babanje kugerageza ibyuma ngo bivuge nkkuko abishaka akihagera yabanje gushimira abitabiriye iki gitaramo avuga ko umutima we unyuzwe ku nshuro ye ya mbere ataramiye mu Rwanda.

Adekkunle yabanjirijwe ku rubyiniro na Gabiro Guitar ndetse na Kenny sol baririmba zimwe mu ndirimbo zabo zikunzwe muriyi minsi arinako banyuzamo bakaririmba izimaze iminsi ndetse banaha umwanya abahanzi bandi barimo nka Okkama uzwi mu ndirimbo Iyallah wahawe umwanya na Kenny sol ndetse n’abandi bagiye basimburana ku rubyiniro bataramira imbaga y’abari aho.

Tumwe mun dushya twaranze uyu munsi ni ubwitabire bwinshi nyuma yaho ibitaramo bisubukuriwe kubera covid 19 aho na Ingabire Ange Kagame n’umugabo we Berltand bari mu bitabiriye iki gitaramo.

Adekunle gold yari ashyigikiwe cyane ku rubyiniro.
Ange Kagame yafannye karahava.
Igitaramo cyari cyitabiriwe cyane.
Gabiro Guitar yasusurukije abari aho.
Kenny Sol nawe yashimishije abafana cyane.
Umuhanzi ukizamuka Okkama yitwaye neza ubwo yari ahawe umwanya.
CANAL Olympia yari yakubise yuzuye.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Breaking