Connect with us

Breaking

Nyuma yo gutsindira Amavubi, Seif yahagaritswe mu kongera kuyakinira mu gihe kitazwi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryatangaje ko ryahagaritse umukinnyi Niyonzima Olivier Seif ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu ’Amavubi’ kugeza igihe kitazwi kubera inmyitwarire mibi.

Binyuze ku rukuta rwayo rwa Twitter, FERWAFA yavuze ko yahagaritse uyu mukinnyi ukinira AS Kigali.

Yagize iti “FERWAFA iramenyesha abanyarwanda bose ko Niyonzima Olivier ahagaritswe igihe kitazwi “undetermined” mu Ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire idahwitse. Tuboneyeho kumenyesha abo bireba bose ko FERWAFA itazihanganira uwo ari we wese uzagaragaza imyitwarire mibi mu Mavubi.”

Ntabwo batangaje imyitarire idahwitse uyu mukinnyi yagaragaje, gusa bibaye nyuma y’umukino usoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar u Rwanda rwaraye rutsindiwe na Kenya iwayo 2-1, igitego cy’u Rwanda cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Seif.

Si ubwa mbere Seif avuzweho imyitwarire mibi kuko no mu Gushyingo 2020 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika, uyu mukinnyi ntiyatoranyijwe mu bakinnyi bagomba kujyana n’Amavubi muri iki gihugu, ahita igira umujinya ahatiriza gusohoka muri hoteli barimo ya La Palisse mu gicuku mu gihe bagombaga kugenda mu gitondo, amakuru avuga ko yaje kwandika asaba imbabazi.Seif waraye atsindiye Amavubi igitego yahagaritswe kugeza igihe kitazw

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Breaking