Connect with us

Breaking

Umuzamu Kwizera Olivier yongeye gusinyira Rayon Sport.

ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha umunyeza Kwizera Olovier amasezerano y’umwaka umwe binyuze muri Rocket Fan Club.

Amasezerano ya Kwizera Olivier muri Rayon Sports yarangiye mu Kwakira 2021, iyi kipe yo yavugaga ko amasezerano ye yahise yiyongeraho undi mwaka umwe kuko imwe mu ngingo zari zigize amasezerano ariko zavugaga ko narangira bataravugana azongera guhabwa ibyo yahaye agakomeza akazi nta yandi mananiza.

Uyu musore mu minsi ishize yabwiye Itangazamakuru ko ayo masezerano atayasinye cyane ko akimara no gusinya yimwe kopi y’amasezerano ye.

Abafana ba Rayon Sports bibumbiye mu itsinda rya Rocket, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Ugushyingo, bafashe umwanzuro wo gusinyisha uyu mukinnyi aho bamwishyuye miliyoni 8 na we yemera gusinya arinako Rayon Sports nayo ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje ko uyu munyezamu yahisemo gukomezanya na Rayon Sports.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Breaking