Connect with us

Sports

Apr Fc yatsinze Gasogi mu mukino w’ikirarane,Lague atanga ubutumwa ku mugore we.

Mu mukino wa shampiyona utarabereye igihe ikipe y’ingabo z’igihugu yabashije kwitwara neza itsinda Gasogi United bitego 2 ku busa.

Ikipe ya Apr fc nyuma yo gutakaza amanota i ngoma inganya na Etoie de l’Est kuriki cy’umweru yari ifite umukino utoroshye yagombaga gusuramo Gasogi United kuri sitade ya kigali ni umukino utarabereye igihe kuko wasubitswe Apr iri gukina imikino nyafurika.

Muri uyu mukino ikipe ya Apr fc yitwaye neza ahanini icungira ku makosa ya hato na hato abakinnyi ba gasogi bakoraga yo ikayabyaza umusaruro aho nk’igitego cya mbere mugunga yatsinze ku munota wa 45 ari umupira Mbogo ally yari atakaje abasore ba Apr bawubyaza umusaruro babona igitego cya mbere.

Mu gice cya kabiri ba myugariro ba Gasogi bongeye gukora ikosa ryavuyemo penaliti yakorewe rutahizamu Byiringiro Lague aza no kuyitera neza mu kwishima atanga ubutumwa ko umugore we Kelia baherutse kurushinga amutwitiye umwana.

Byiringiro lague yishimira iki gitego cye cya mbere muri shampiyona yashyize umupira Munda nk’ikimenyetso ko yiteguye umwana.

Shampiyona y’ikiiro cya mbere mu Rwanda kurubu iyobowe na kiyovu sport nubwo Ar kurubu isigaje imikino ibiri y’ibirarane.

Byiringiro lague yemeje ko umugore we atwite.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Sports