Connect with us

Entertainments

Imbere y’abafana batari bake Koffi Olomide yongeye kwerekana ko ari igihanganjye mu muziki

Umuhanzi w’igihanganjye ukomoka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo Koffi Olomide ku munsi wejo hashije yataramiye muri Kigali Arena mugitaramo cyari cyavugishije abatari bake.

Uyu muhanzi ku myaka 65 aracyabasha gucinya akadiho ndetse yabishimangiye mu gitaramo yari ategerejwemo mu Rwanda yamazemo ipfa abakunzi b’umuziki wa Rhumba binyuze mu bihangano bye bitandukanye yaririmbiye abari baje muri Kigali Arena.

Kuva ku munota wa mbere uyu muhanzi akigera ku rubyiniro yakiranywe urugwiro, abantu bose babyinana nawe igitaramo gitangiye kugera kirangiye.

Iki gitaramo cyatangiye kuvugwa mu ntangiriro za Ugushyingo kuva ubwo amateka ya Koffi Olomide y’ahahise arazamurwa, maze asabirwa ko atakwemererwa gususurutsa abakunzi b’umuziki we kubera ibikorwa byakunze kumuvugwaho byo guhohotera no gusambanya abagore.

Byageze n’aho bamwe bavuga ko nikiramuka kibaye, bazayoboka imihanda maze bakigaragambya kakahava, gusa ntibyigeze bibaho.

Kubera uburyo cyari cyamaganwe, ntabwo cyigeze cyitabirwa cyane ugereranyije n’ibindi bimaze iminsi bibera muri Kigali Arena. Ibice byinshi by’iyi nyubako nta bantu bari babirimo no mu myanya y’icyubahiro harimo mbarwa.

Abari bahari ariko ntibyababujije kwizihirwa kuko babyinnye cyane uhereye igihe King James yari ku rubyiniro kugera mu masaha ya saa tanu.

Koffi Olomide ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika umaze imyaka irenga irenga 45 muri muzika, kuko amateka agaragaza ko mu myaka ya 1970 yari mu bafasha Papa Wemba kuririmba.

Kuva icyo gihe, ntabwo izina rye ryigeze risubira inyuma, yakoze imiziki karahava, Rhumba ayubahisha uhereye mu mashyamba ya Congo ukagera iyo kure ibwotamasimbi ku mpera y’Isi.

Uwageraga i Remera aho iki gitaramo cyabereye, kimwe mu byo yabonaga ni imyambaro irimo ibara ry’ubururu, umutuku n’umuhondo, amabara agaragara mu ibendera rya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nibwo abantu bari batangiye kwinjira, mbere y’aho bari urusorongo, binjira umwe ku wundi, abandi bakiri kurwana no kubona amatike.Koffi yongeye kwerekana ko ari igihanganjye mu muzikiKoffi Olomide yagaraje itandukaniro mu myambarireAbabyinnyi ba Koffi Olomide basusurukije abari bitabiriye iki gitaramo karahavaByari ibyishimo ku bakunda umuziki wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abantu barabyinnye karahavaIgihe cyose yamaze ku rubyiniro, nta muntu n’umwe wari wicayeAbakunzi b’umuziki wa Koffi Olomide barabyinnye barizihirwaIsaha Koffi Olomide yamaze ku rubyiniro nta muntu n’umwe wigeze wicara ahubwo bose bari bari kubyinaBana Nzambe nabo bari babukereye…Hari aho umuziki usaba umuntu kubyina ashyizemo akagufu kugira ngo ajyane n’injyana

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Entertainments