Connect with us

Sports

Karera ntabwo ajyana na APR FC, ahubwo yagiye kureba umukunzi we

Myugariro wa APR FC, Karera Hassan ntabwo yajyanye na bagenzi be berekeje mu gihugu cya Moroc gukina na RS Berkane umukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Confederation Cup aho yagiye kureba umukunzi we.

Karera Hassan ntabwo yakinnye umukino ubanza wabereye i Kigali kubera ikibazo cy’imvune yo mu ivi yagize, bikaba byatumye atanajya gukina umukino wo kwishyura.

Amakuru AHOBITE yamenye ni uko uyu mukinnyi arimo kubarizwa mu gihugu cya Finland aho umukunzi we Mutoni Diane asanzwe aba.

Yahise afata iki gihe atarimo gukina asaba uruhushya muri APR FC ko yajya kureba umuryango we akanashaka ibyangombwa bimwemerera gukorera aho ari ho hose hanze y’igihugu cya Finland kuko ibyo gukorera muri iki gihugu abifite, akaba yarahawe uruhushya ari nayo mpamvu atari mu Rwanda.

Karera Hassan yasinyiye APR FC imyaka 2 mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2021, akaba yari avuye mu ikipe ya AS Kigali.Myugariro Karera Hassan ubu arabarizwa muri Finland kumwe n’umugore we aho hari ibyangombwa yagiye gushakaMutoni Diane umukunzi wa Karera Hassan

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Sports