Connect with us

Sports

Mangwende yongeye gufasha FAR Rabat kwegukana amanota atatu

Myugariro w’umunyarwanda ukinira ikipe ya FAR Rabat ikina mu cyiciro cyambere muri Maroc akomeje kwitwara neza ndetse ari nako akomeza gufasha iyi kipe akinira kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona yo muri kino gihugu.

Ku munsi wejo shampiyona yo mucyiciro cya mbere muri Maroc izwi ku izina rya Botola Pro yari yakomeje, aho FAR Rabat ikinamo Manishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende yari yabanje mukibuga aho bari basuwe na Chabab Mohammedia maze bayitsinda igitego kimwe ku busa.

Kugeza ubu FAR Rabat irikumwanya wa gatatu n’amanota 23 mugihe Waydad Casablanca ariyo iyoboye n’amanota 32, hanyuma Raja Casablanca ikaba iya kabiri n’amanota 27, mugihe bageze ku munsi wa 13 wa shampiyona.

Mangwende akomeje kwitwara neza muri Maroc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Sports