Connect with us

Entertainments

Mbere y’igitaramo afite, Koffi Olomide yatunguranye mu ruhame

Koffi Olomide uri kubarizwa mu Mujyi wa Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021 yahuye na bamwe mu bafana be.

Koffi Olomide ubwo yageraga muri kamwe mu tubari two mu Mujyi wa Kigali, yasanze hari itsinda ry’abacuranzi ryacurangaga indirimbo zo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we akanyuzamo agahaguruka agacinya akadiho.

Igitaramo cya Koffi Olomide giteganyijwe kuri uyu wa 4 Ukuboza 2021 muri Kigali Arena. Abahanzi nka King James, Yvan Buravan na Chris Hat na bo bagitumiwemo.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Ukuboza 2021 ni bwo Koffi yageze i Kigali nyuma yo kuva mu karere ka Rubavu aho yari mu kato ngo hemezwe ko atarwaye Covid-19.

Kuva byamenyekana ko Koffi agiye gutaramira mu Rwanda, bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu cyane bavuganira igitsinagore, barabyamaganye bashingiye ku byaha akurikiranyweho birimo ibyo guhohotera abagore.

Ku rundi ruhande, hari abagaragaje ko kwamagana Koffi atari byo kuko ibyaha ashinjwa bitaramuhama kandi mu mategeko ’utarahamwa n’icyaha aba akiri umwere’.

Kwinjira mu gitaramo cya Koffi Olomide biraba ari 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 30.000 Frw muri VIP na 50.000 Frw muri VVIP.Abafana ba Koffi Olomide bahuye na we barishimana

Bakibona Koffi Olomide ibyishimo byabasaze

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Entertainments