Connect with us

Sports

RNL: Apr Fc iraye ku mwanya wa mbere,Police yitwara neza mu gihe Kiyovu byanze.

Kuruyu wa gatatu shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje aho hakiri kare Apr yabonye amanota atatu mu yindi mikino Police itsinda Gasogi mu gihe Kiyovu yatakarije mu bugesera.

Ikipe ya Apr Fc yatsinze bigoranye ikipe ya Espoir igitego 1 ku busa mu mukino wabaye hakiri kare saa 12:30,igitego cyatsinzwe na myugariro Omborenga Fitina cyatuye iyi kipe y’ingabo z’igihugu irara ku mwanya wa mbere by’agateganyo mu gihe igifite imikino ibiri y’ikirarane.

Mu yindi mikino yabaye kuruyu wa gatatu ikipe ya Police yaje kuva inyuma itsinda Gasogi united ibitego 3 kuri 2 nyamara Gasog niyo yabanje 2, mmu karere ka Bugesera ikipe ya Kiyovu yariniyoboye urutonde yatsikiye inganya na Bugesera 1:1 inatakaza umwanya wa mbere by’agateganyo.

Shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wayo wa 11 aho amakipe nka As kigali azakina ku munsi wejo mbere yuko shampiyona ihagarara kubera imikino ibiri ya gishuti ikipe y’igihugu Amavubi igomba gukina na Guinea iri kwitegura igikombe cy’afurika kizabera muri Cameron mu kwezi gutaha.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Sports