Connect with us

Sports

Ubuyobozi bwa Rayon sport ntibwumvikana na Ferwafa kubyo kwerekana amashusho y’ikipe nta bwishyu.

Ikipe ya Rayon sport ikomeje kugaragaza ko itishimiye uburyo ferwafa yatanzemo isoko ryo kwerekana amashusho ya shampiyona y’u Rwanda.

Rayon sport ibinyujije mu muvugizi wayo yatangaje ko nihatagira igikorwa izajya mu nkiko kubera kwerekana amashusho yayo nyamara yo ntakintu ibikuramo yo ikavuga ko abayerekana bayakuramo inyungu.

Uyu mwaka nibwo Ferwafa yatangaje ko yasinyanye amasezerano n’ikigo cy’igihugu k’itangazamakuru Rba gusa amasezerano baza gutangaza ko nta mafaranga atangwa ku mpande zombi gusa umuterankunga ushaka kwamamaza ferwafa ana Rba bazagabana n’amakipe akabonaho.

Rayon sport izanye ibi nyuma yaho Rba ifunguye indi television yerekana imikino gusa kandi iyi shene ikaba igaragara kur startimes mu shene arebwa mbere yo wishyura ifatabuguzi arinaho Rayon ihera ivuga ko harimo kuriganya.

Ubusanzwe ikipe ya Rayon sport ifite shene ya youtube isanze yerekanaho imikino yayo ariko ikaba yarabibujijwe kubera umufatanyabikorwa gusa yo ikavuga ko niba batemerewe kwerekana kuri shene yabo bagomba kuzajya bishyurwa dore ko n’abakunzii bayo hano mu Rwanda ari benshi.

2 Comments

2 Comments

  1. Karasira Jean Claude

    December 23, 2021 at 4:28 am

    Niba Rayon sport ntacyo ibona mu kwerekana amashusho yayo ahubwo nibajye mu nkiko kuko ntahandi yakagombye gukura ubushobozi atari mu kwerekana amashusho yayo kandi bigaragara ko ahandi amashusho ya equipe ariyo avamo amafranga akora ibikorwa bya equipe.ahubwo irimo kurengana cyane kabisa kuko nizera ko yakabaye ikuramo amafranga menshi bityo nayo ikazamuka mubushobozi ntigumye gukomeza ari insina ngufi.

  2. Alias

    December 23, 2021 at 6:59 pm

    Oya Rayon Sport iravuga ukuri.Ibi ni nko gutera igiti cyamara kugwa abantu bagahururana amashoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Sports