Connect with us

Breaking

Rubavu: yafashwe atobora inzu y’abandi yiregura avuga ko ‘yashakaga Noheli’ .

Mvuyekure Jean Pierre w’imyaka 24 utuye mu Murenge wa Nyundo, Akagari ka Terimbere, yafatiwe mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Byahi mu Mudugudu w’Isangano, atobora inzu y’abandi, afashwe avuga ko “yarimo ashaka Noheli

Mvuyekure yafashwe ashaka gutobora inzu y’umuturage witwa Buntu, ariko kubera amakuru yamenyekanye baramutangata ngo atabacika ahitamo kugenda hejuru y’amabati.

Mvuyekure akimara gufatwa yasatswe asanganwa icyuma, ahita ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Mu Karere ka Rubavu hamaze iminsi havugwa ikibazo cy’abasore biyise abuzukuru ba Shitani bishora mu bikorwa byo gutobora inzu no kwambura abaturage mu nzira.

Bamwe mu baturage babwiye itangazamakuru ko guca abuzukuru ba Shitani bigomba no kujyana n’abagore bazenguruka mu ngo babaza inkweto n’imyenda bishaje bigurishwa.

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu iherutse kurasa umwe witwaga ko akuriye abuzukuru ba Shitani, kandi yarasiwe mu Kagari Mvuyekure yafatiwemo.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Breaking