Connect with us

Entertainments

Amashusho y’indirimbo The Ben yakoranye na Diamond Platnamuz yasohotse.

Nyuma y’iminsi ibiri basohoye indirimbo ‘Why’ mu buryo bw’amajwi, The Ben na Diamond Platnumz wo muri Tanzania basohoye amashusho yayo.

Iyi ndirimbo yiswe ‘Why’ yari itegerejwe n’abantu benshi yasohotse ku Cyumweru tariki ya 2 Mutarama 2022 aho Yabanje gusohoka mu buryo bw’amajiwi ariko ifite amashusho y’amagambo(lyrics).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Mutarama 2022 saa 10:00 basohoye n’amashusho yayo yari ategerejwe na benshi ikaba audio yarakozwe na madebeat mu gihe video yakozwe na BmJimjizzo amashusho bahisemo kunyuza kuri channel ya Diamond Platnamuz.

Ni indirimbo yakozwe mu mpera z’Ugushyingo 2021 aho The Ben yamaze iminsi muri Tanzania anatunganya Album ye ya 3 agomba gusohora mu minsi iri imbere.

Amakuru avuga ko aba bahanzi banogeje umushinga w’iyi ndirimbo ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Kwakira 2021.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Entertainments