Connect with us

Breaking

Amavubi yanyagiye Guinea mu mukino wa gishuti.

Ikipe y’igihugu amavubi imaze gutsinda Guinea ibitego bitatu ku busa umukino abasore b’u Rwanda bitwise neza cyane.

Umukino wa gishuti ubanza muri ibiri u Rwanda rugomba gukina na syrie national ikipe y’igihugu ya Guinea urangiye u Rwanda ruyinyagiye ibitego 3.

Ni umukino amavubi yayoboye cyane doreko ari nayo yabonye uburyo bwinshi bwo gutera mw’izamu umukino ugitangira bitaje no gutinda kuko umupira Ruboneka yahinduye neza Hakizimana Muhadjiri yahise areba uko umuzamu wa Guinea ahagaze amutsinda igitego cya mbere arinako igice cya mbere cyarangiye.

Mu gice cya kabiri Kaba Diawara utoza Guinea na Mashami utoza u Rwanda bose bakoze impinduka bashaka ibitego gusa biza guhira amavubi kuko Danny Usengimana yahise attendance igitego bakiva kuruhuka.

Igitego cya gatatu cyatsinzwe na Muhozi Fred winjiye mu kibuga asimbuye ku mukino we wambere mw’ikipe y’igihugu,umupira yahawe na Sugira ernest igitego abantu bose bishimiye cyane abakinnyi doreko bahise banamuterura.

U Rwanda nyuma y’uyu mukino rugomba gukina undi n’ikipe ya Guinea nubundi umukino ugomba kuba mbere yuko syrie national ihaguruka ijya mu gikombe cya afrika.

Hakizimana Muhadjiri wagize umukino mwiza yari kapiteni.
Amavubi nyuma y’umukimo.
Guinea ntibabyumvaga.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Breaking