Connect with us

Sports

Ferwafa yatangaje igihe shampiyona izasubukurirwa.

Ferwafa yamenyesheje amakipe ko shampiyona izasubukurwa mu mpera z’iki cyumweru nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo isohoye amabwiriza mashya yemerera amafederasiyo gusubukura ibikorwa by’imikino,

Tariki ya 30 Ukuboza 2021 Minisiteri ya Siporo yasohoye amabwiriza mashya yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus aho yari yahagaritse ibikorwa by’imikino mu gihe cy’iminsi 30.

Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize tariki ya 8 Mutarama 2022, MINISPORTS yasohoye amabwiriza mashya asubukura ibikorwa by’imikino byari byasubitswe, ariko mu mabwiriza ishyiramo ko nayo igomba kujya ihabwa raporo y’uburyo amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus arimo ukurikizwa.

FERWAFA ikaba yamaze kumenyesha amakipe ko shampiyona izasubukurwa mu mpera z’iki cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2022, hakazaba hakinwa umunsi wa 12 kuko yasubitswe hamaze gukinwa umunsi wa 11 amakipe kandi akaba yamaze kubona ubufasha bwa RBC aho izajya ipimisha amakipe ku munsi w’umukino, bivuze ko indi minsi amakipe azajya yifasha ariko ku munsi w’umukino ntazongera gutanga amafaranga yo gupimisha abakinnyi.

Biteganyijwe ko uyu munsi FERWAFA iri bwoherereze amakipe amabwiriza arambuye azakurikizwa muri iki gihe shampiyona izaba ifunguye.

Itangazo risubukura shampiyona.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Sports