Connect with us

Sports

Ibya Masoudi Djuma na Rayon sport bikomeje kuba agatereranzamba.

Nyuma yaho Ukwezi umutoza wa Rayon Sports Masudi Djuma yari yahagaritswe kwararangiye ubu hakodate kwibazwa niba yarirukanwe cyangwa azakomeza akazi.

Tariki ya 7 Ukuboza 2021 nibwo Masudi yahagaritswe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’ikipe kubera umusaruro muke. Akaba yarahagaritswe mu gihe kingana n’ukwezi kwarangiye uyu munsi.

Amakuru avuga ko Rayon Sports na Masudi Djuma bamaze kumvikana gutandukana ndetse uyu mugabo akaba atakiri umutoza wa Rayon Sports harimo hashakwa umusimbura we.

Andi makuru kandi avuga ko Rayon Sports irimo gukora ibishoboka byose ngo ibone umutoza mushya, bivugwa ko yagiranye ibiganiro n’umunya-Iran wahoze atoza Enyimba yo muri Nigeria, Ali Hanteh, amakuru agezweho akaba avuga ko ubu bari mu biganiro n’umubiligi wahoze atoza Simba SC yo muri Tanzania, Patrick Aussems.

Umutoza wungirije, Lomami Marcel, ni we wasigaranye inshingano zo gutoza ikipe by’agateganyo, mu mikino yatoje yanganyije na Gorilla, atsinda AS Kigali, atsinda Police FC anganya na Gicumbi FC.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Sports