Connect with us

Entertainments

King James umaze imyaka 15 mu muziki yasabye abakunzi be kurushaho kumushyigikira

King James akomeje gushimira abafana ko mu myaka 15 amaze akora umuziki bamweretse urukundo, ariko akaba abasaba ko banakomeza kumushyigikira nyuma yo gushyira hanze album nshya yise ‘Ubushobozi’.

Uyu muhanzi yasohoye ubutumwa yageneye abakunda umuziki we ndetse n’umuziki nyarwanda muri rusange abasaba ko bakomeza kumuba hafi kubera ko ubu aribwo abakeneye kurusha uko byari bimeze mbere.

Ati “Nshuti zanjye n’abafana. Imyaka irenga 10 irashize. Nasohoye indirimbo yanjye ya mbere ndetse kuva ku munsi wa mbere ntabwo nabona uko nsobanura urukundo no kunshyigikira mwanyeretse kuva kuri buri umwe muri mwe. Uyu munsi, nta kindi kintu cyiza nko kunyurwa nyuma yo gusohora album yanjye ya karindwi.”

Yavuze ko yishimira uburyo abantu bari kugura album ye nshya ariko akomeza gusaba abakunzi be kongera imbaraga mu kuyigura kuko ari ugushyigikira umuziki nyarwanda.

Ati “Album ‘Ubushobozi’ iriho indirimbo 17 ndetse iboneka kuri zanatalent.com. nyuma ya za guma mu rugo ndetse no kujya mu kato byagiye bibaho, ndemeza ko urukundo rwanyu binyuze mu bitaramo abantu bahura n’ubundi buryo bwo guhura ubwo aribwo bwose. Uyu munsi guhura byarahagaze ndetse hari imbogamizi ku bikorwa bihuza abantu byose, ubu igikenewe ni ugushyira imbere gukwirakwiza umuziki ndetse biri gufasha abahanzi benshi kubona inyungu mu buryo butandukanye n’ubwa kera.”

Yavuze ko kugura album ye ya karindwi ari ugufasha umuziki nyarwanda muri rusange yaba uw’abahanzi bakizamuka cyangwa abandi basanzwe bafite amazina akomeye.

Ati “Niba uri mufana wanjye ndetse ukaba wararyohewe n’umuziki wanjye wakwigomwa ibihumbi bitanu ukagura album yanjye nshya kuko hari ikintu kinini byaba bivuze kuri njye birenze kugura album ahubwo ari ukubaka ikibuga cy’abahanzi bamaze igihe n’abandi bari kuzamuka ndetse no guhesha agaciro umuziki nyarwanda. Kuva ku ndirimbo yanjye ya mbere ibyishimo mwanteye ndabihorana byo gukora umuziki twishimira turi kumwe.”

Kugura iyi album y’uyu muhanzi unyura ku rubuga rwe ukishyura uburyo butandukanye burimo VISA, Mastercard, American Express, MOMO cyangwa Airtel Money.

King James aheruka kumurikira album ye nshya ku rubuga yatangije rwa Zana Talent. Uru rubuga ruzajya rwifashishwa n’abakora filime, indirimbo, imideli n’ibindi bijyanye n’imyidagaduro.

Album nshya ya King James iriho indirimbo 17 zirimo ‘Ejo’, ‘Ubanguke’, ‘Ndagukumbuye’ ye na Ariel Wayz, ‘Ubushobozi’, ‘Ubudahwema’, ‘Habe namba’, ‘Uhari Udahari’ , ‘Uyu Mutima’, ‘Nyabugogo’, ‘Reka gukurura, ‘Kimbagira’, ‘Nyishyura Nishyure, ‘Ikiniga, ‘Nzakuguma Iruhande’, ‘Pinene yahuriyemo na Bulldogg, ‘Hinduka’ na Inshuti Magara yakoranye na Israel Mbonyi.

Yavuze ko gukorana n’abahanzi batatu byatewe n’uko buri wese hari umwihariko yamushakagaho kuri iyi album. Nka Bulldogg yavuze ko yihariye kuba ari umuhanzi umaze igihe kandi akaba agendana n’ibigezweho bigatuma ibihe bitamusiga.

Yavuze ko Israel Mbonyi nawe bari bafite gahunda yo kuzakorana baza gufata umwanzuro wo gukorana kuri iyi nshuro, naho Ariel Wayz akaba ari umuhanzikazi ufite ejo heza muri muzika.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Entertainments