Connect with us

Breaking

Minisiteri ya siporo yasohoye amabwiriza mashya yemerera shampiyona gusubukurwa.

Kuruyu wa gatandatu Minisiteri ya siporo yashyize hanze itangazo rikubiyemo amabwiriza mashya yo gusubukura imikino hakurikijwe ingamba zo kwirinda covid-19.

Aya mabwiriza mashya ya minisiteri avuga ko amakipe y’Igihugu n’andi makipe (clubs) ari mu mwiherero yitegura imikino mpuzamahanga yemerewe gukora imyitozo yayo kandi ko iyi myitozo igomba kubera mu muhezo nta bafana.

Amarushanwa y’imbere mu gihugu n’imyitozo yemerewe gukomeza,Imyitozo n’imikino ikinwa mu matsinda ndetse n’amarushanwa bigengwa n’ingaga za siporo byemerewe gusubukurwa.

Nta bafana bemerewe kwinjira ahabera imyitozo ndetse n’ahabera imikino
y’amarushanwa ,Amakipe yose akina imikino y’amarushanwa yateguwe n’ingaga za siporo asabwe
gupimisha COVID-19 abakinnyi bayo bose ku munsi w’umukin.:

MINISPORTS ishishikariza abakinnyi, abatoza, abafite imirimo mu rwego rwa siporo bose ko bagomba kwikingiza byuzuye, ndetse abujuje ibisabwa bagahabwa urukingo rushimangira kugira ngo bakomeze kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Amakuru avuga ko ku wa Mbere hazaba inama yiga ku gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru izasubukurirwa hubahirizwa izi ngamba shyashya zo kwirindaa covd muri siporo.u

Amabwiriza mashya.
Kuruyu wa Mbere amakipe aramenya Igihe shampiyona izagarukira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Breaking