Connect with us

Sports

Naby Keita yafashije Guinea kwigaranzura u Rwanda mu mukino wa kabiri wa gishuti.

Kuruyu wa kane ikipe y’igihugu ya Guinea yatsinze Amavubi you Rwanda ibitego bibiri harimo nicya Naby Keita.

Wari umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda rwakinnye na Guinea yitegura igikombe cy’Afurika kizabera muri Cameroun guhera tariki 7 Mutarama 2022.

Umukino wa mbere wabaye tariki ya 3 Mutarama 2022, Amavubi yatsinze 3-0 gusa uyu munsi Ntabwo Amavubi yahiriwe n’igice cya mbere cy’umukino kuko yarushijwe na Guinea cyane, abakinnyi b’u Rwanda batakazaga imipira cyane, baje gutsindwa igitego cya mbere ku munota wa 25 gitsinzwe na Mohamed Lamine Bayo.

Ku burungare bwa ba myugariro b’Amavubi, Naby Keita ukinira Liverpool yatsindiye Guinea igitego cya kabiri ku munota wa 33. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Mashami yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre aha umwanya Ntwari Fiacre, Rutanga Eric, Nishimwe Blaise na Benedata Janvier nabo bavuyemo hajyamo Niyomugabo Claude, Mugisha Bonheur na Muhire Kevin.

Izi mpinduka zafashije Amavubi kuko nayo yatangiye guhererekanya ariko kubona amahirwe yavamo igitego ntayigeze.

Iminota 90 yarangiye Amavubi atabashije kureba mu izamu. Umukino warangiye ari 2 bya Guinea ku busa bw’u Rwanda.

Abakinnyi 11 Guinea yabanjemo bayobowe na kapiteni Keita.
11 b’Amavubi bayobowe na Muhadjiri Kapiteni.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Sports