Connect with us

Hearth

Nyanza abantu bitwitse inzu yumuturage

Abantu bataramenyekana batwitse inzu n’ikiraro cy’inka by’umuyobozi ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Kamuvunyi B wo mu Karere ka Nyanza ku bw’amahirwe iyo nkongi ntiyagira uwo ihitana.

Byabaye mu ijoro rishyira ku wa 13 Mutarama 2022 mu Kagari ka Nyarusange mu Murenge wa Rwabicuma. Abo muri uwo muryango ngo baza kumva ikiraro cy’inka kiri gushya ndetse n’inzu barimo yatangiye gufatwa.

Nyirurugo amaze kubyuka ngo yasanze inyana yari mu kiraro yatangiye gushya mu gihe yarwanaga no kuyisohora na we ashya ukuboko ariko ngo nta wundi wagize icyo aba.

Icyakora mu byahiriye mu nzu harimo ibikoresho bitandukanye, imyambaro, ibiryamirwa, telefone n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye Igihe ari nayo dukesha iyi nkuru ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze ubwo bugizi bwa nabi.

Ati “Iperereza rirakomeje ariko kugeza ubu nta muntu urafatwa, gusa twizeye ko iperereza rizagera ku kintu gifatika kuko hari abakekwa.”

Yavuze ko uwo muryango watwikiwe wabaye ucumbikiwe ariko uzafashwa kubona aho kuba nk’uko abahuye n’ibiza basanzwe baterwa inkunga.

Yasabye abaturage kwirinda ubugizi bwa nabi n’urugomo abibutsa ko ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi kikagira ingaruka ku bagikoze n’imiryango yabo

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

More in Hearth